May 17, 2024

Waruziko ingano y’igitsina gabo ishobora gutuma Umugabo atabyara ! Ee ingano nyayo y’umugabo wuzuye yigitsina cye ni iyihe ? Dore icyo inzobere zibivugaho

Abagabo benshi ntibazi neza ko ingano y’igitsina gabo ishobora gutuma atabyara, ese koko buriya umugabo umeze neza akwiye kugira igitsina kiresha Ute!? Ni ngombwa ko ukwiye kumenya aho ubarizwa! Mu bucukumbuzi bucukumbuye twakoze uyu munsi byose urabimenya, umenye nicyo icyobere zivuga.

Nibyo koko ingano y’igitsina gabo ishobora kugira uruhare rukomeye mu kubyara kwe no kutabyara kwe. Hari ingano y’igitsina gabo kenshi umugabo ashobora kugira igatuma ahura na zimwe mu ngaruka zirimo no kubura urubyaro kubera ingano y’igitsina cye.

Ese ingano nyayo y’igitsina gabo ni iyihe!? Abashakashatsi n’inzobere bavuga ko umugabo akwiye kuba afite igitsina kireshya na cm9 ndetse kikagera kuri cm 13 mu gihe yashyukwe, ku bagabo ibi barabyumva vuba. Gusa bavuga ko ingano y’igitsina gabo ikwiye kuba iyo nubwo bitavuze ko hatari abagabo bari munsi yiyo mibare ndetse nabari hejuru yiyo mibare.

Muri 2014 mu bushakashatsi bwakozwe ku bagabo 1661, bagaragaje ko indeshyo y’igitsina gabo cyabo cya shyukwe ibarizwa hagati ya cm 12 na cm 14.

Ubwo ni ubushakashatsi bwakozwe ku bagabo bagera kuri 1661, wibuke ko Isi ubwayo igizwe n’abagabo barenga Billion 3.8, urumva umubare wakoreweho ubushakashatsi ni muke ugereranyije n’ingano y’abagabo bose bari ku Isi, ariyo mpamvu iyi mibare yagaragajwe idahabwa agaciro cyane ngo ibe imibare fatizo.

Ese igitsina cy’umuhungu gikura ryari!? : Igitsina gabo gikura kuba umwana w’umuhungu akivuka agize umwaka umwe kugera ku myaka 11, inzobere zivuga ko muri icyo gihe igitsina cy’umuhungu gikura gake. Kuva mu myaka ya 11 kuzamura Kandi bivugwa ko Aribwo igitsina cy’umuhungu gikura mu buryo bwihuse Kandi buboneshwa amaso ko koko cyakuze.

ESE UZAMENYA RYARI KO UFITE IGITSINA GITO CYANE!? Si buri bagabo cyangwa bahungu bose bagira igitsina kingana, Hari abagira gito cyane. Hari ikitwa “Micropenis”. Si buri muhungu cyangwa mugabo wese ufite igitsina gito ko kitwa Micropenis. Iki gitsina kiswe “Micropenis” ni igitsina gabo kiba ari gito cyane ku buryo kiba gifite uburebure bwa cm1.9.

Inzobere zivuga ko kandi umugabo ufite ubwoko bw’iki gitsina cyitwa Micropenis kenshi bahura n’ikibazo cyo kutabyara kubera ingano y’igitsina cyabo. Kubura imisemburo mu mubiri yitwa “hypogonadism” aribyo bituma ugira igitsina cya Micropenis.

NI UBUHE BUVUZI  BUHABWA UMUNTU UFITE IGITSINA CYA MICROPENIS!? Ku mwana ukiri muto bikamenywa ko yavukanye igitsina kitwa Micropenis, ahabwa inyongeramisemburo ndetse ishobora kumufasha kutazahura n’ingaruka zirimo nko kutabyara. Sibyo gusa kandi mu gihe ufite micropenis ushobora kuvurwa mu buryo ubagwa mu gihe wahuye ninzobere mu byerekeye ibitsina akakugira inama.

DORE ICYO UKWIYE KUMENYA” Menya ko abagabo benshi bagira ibitsina bingana mu rugero rumwe, ikindi nko ku gitsina gore abagabo nabo ntibagira ibitsina biremye kimye bireshya, cyangwa bigoroye kimwe. Menya ko ingano y’igitsina cyawe itatuma ukurura cyangwa ukundwa cyangwa ngo itume ugira ipfunwe, mu gihe wumva ufite ikibazo ku ngano y’igitsina cyawe, egera inzobere mu byerekeye ibitsina (sextherapist) baguhe inyunganizi.

©2023 WIKI RWANDA. All rights reserved

×

Like us on Facebook

Share via
Copy link