May 17, 2024

Abagabo n’ Abagore: Ibyo warya ugahindura uko witwaraga mu gutera akabariro

Birazwi ko kurya imbuto ari ingenzi kuri buri wese yaba umwana cyangwa umukuru, gusa burya ntabwo ari ugupfa kuzirya kuko zigirira akamaro gatandukanye umubiri,bikageza no ku myitwarire umuntu ashobora kugira igihe arimo gutera akabariro.

Hari igihe bamwe mu bashakanye bakora imibonano mpuzabitsinda ntibanogere cyangwa ngo ibashimishije uko babyifuzaga atari uko ariko babyifuza ahubwo ari uko imibiri yabo ifite ubushake buke buganisha ku mibonano mpuzabitsina.
Niba wajyaga usuzugura imbaraga ziba mu kurya imbuto,urubuga elcrema rwatanze amoko y’imbuto warya ugaca ukubiri no kudashaka imibonano mpuzabitsina cyangwa kutaryoherwa nayo.
1. Imineke

Imineke yifitemo imyunyu ngugu ituma umutima ndetse n’imitsi bikora neza.
Potassium yo mu mineke ituma imikaya (muscles) ikomera igakora neza kandi abahanga bagaragaje ko igihe imikaya ikora neza kandi ifite imbaraga bifasha abarimo gukora imibonano mpuzabitsina kugera ku byishimo cyangwa ku ndunduro y’imibonano mpuzabitsina.
2. Pome

Ushobora kuba wari ubizi neza ko pome imwe ya buri munsi ishobora kukurinda kuba wagira aho uhurira n’abaganga.
Pome ikize ku ntungamubiri zifasha mu gusuzuma ibimenyetso bishobora kwangiza amabya ikabikumirira kure.
Iyo umugabo yayarwaye, ntabwo bimworohera gusohora kuko arababara cyane, iyo rero ukunda kurya pome irabikurinda.
3. Epinari

Epinari ifasha mu kongerera ingufu umubiri kandi uba wumva wabaye mushya ku buryo udashobora gucika intege mu buriri.

4. Inkeri

Inkeri ni ingenzi cyane ku mugabo cyangwa umugore uba wananijwe n’akazi, gusa uko umuntu yananirwa kose aba agomba kwitwara neza mu mashuka ntajyaneyo uwo munaniro avanye mu kazi.
Inkeri zibamo Vitamin B irwanya umunananiro ukabije (stress), zigatuma ujya gukora imibonano mpuzabitsina ubishaka utarushye mu mutwe
5. Kurya avoka
Urubuto rwa avoka ni rwo rubuto rwa mbere bivugwa ko rufasha aba ruriye mu migendekere myiza yo gutera akabariro.
Impamvu ibyo bivugwa ni uko abashakashatsi basanze ko avoka ikize ku binure bitabyibushya kandi ibyo bituma umutima utera neza, imitsi igakanguka ku buryo aho umutima wohereje amaraso ariho ahita ajya kandi neza.

6. Watermelon

Urubuto rwa Watermelon rwuzuye amazi atuma umuntu agira imisemburo ituma ashaka imibonano mpuzabitsina.Uzagerageze urebe ntabwo ari urubuto ruribwa n’abagore gusa nk’uko bamwe babitekereza.

7. Ibijumba
Bitewe n’uko ibijumba bigira isukari nkiyo dusanga mu zindi mbuto nabyo bibarwa mu mbuto niyo mpamvu hano babishyizemo.
Isukari yo mu bijumba bikiri umwimerere ifasha abafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, nabo bakagira ubwo bushake ku rwego rwo hejuru.
Ikindi kiba mu bijumba ni uko birinda umuvuduko w’amaraso.

©2023 WIKI RWANDA. All rights reserved

×

Like us on Facebook

Share via
Copy link