May 17, 2024

Umuhanzi Bruce Melodie yatanze umucyo ku makuru akomeje kuvuga ko igitaramo cye na Shaggy kizaba icya mbere mu gutaha Stade Amahoro – wikirwanda.com

Umuhanzi, Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yanyomoje amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko igitaramo cye na Shaggy aricyo kizaba icya mbere mu gutaha Stade Amahoro iri kuvugururwa.

Ni nyuma y’amakuru amaze imiinsi acicikana biturutse ku ifoto yakwirakwijwe y’integuza kuri icyo gitaramo, ifoto igaragaraho Bruce Melodie ndetse na Shaggy bamaze iminsi bahurira mu bitarama bitandukanye, nyuma yo gukorana indirimbo bise ‘When she’s around’, bakavuga ko kizaba tariki 30 Kamena 2024.


Aganira na Igihe, Bruce Melodie yavuze ko nubwo iyi foto yasakajwe bisa naho ariwe wayishyize kuri Instagram ye, ariko ngo ntabwo aribyo ahubwo ni abantu bakoresheje ‘Photoshop’. Yashimangiye ko ibi ari ibihuha, ahamya ko iki gitaramo nta gihari nk’uko bivugwa.

Nyuma y’igihe mu mirimo yo kuvugururra iyi stade igiye kujya yakira ibihumbi bisaga 45 by’abanyu bicaye neza, imirimo yo iri gusoza, ndetse byitezwe ko muri Gicurasi 2024 izaba yararangiye, gusa igihe cyo kuyitaha cyo ntikiramenyekana

©2023 WIKI RWANDA. All rights reserved

×

Like us on Facebook

Share via
Copy link