May 17, 2024

Umutoza wa Rayon Sports yageneye ubutumwa abafana b’iyi kipe- wikirwanda.com

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro izakina na Bugesera FC kuri uyu wa Kabiri Saa 15h kuri Stade y’i Bugesera.


Abakinnyi bari bafite imvune; Isaac MITIMA na Hakim BUGINGO basubukuye imyitozo kandi biteguye umukino.
Umutoza Julien Mette yasabye abafana ba Rayon Sports guherekeeza ikipe yabo.

“Kuva nagera aha natoje imikino 5 hanze ya Kigali kandi nayitsinze yose. Ndifuza kujyana iyi kipe ku mukino wa nyuma kandi nkegukana igikombe kuko gukora ayo mateka mu ikipe y’abafanna ni ingenzi kuri njye. Turabakeneye. Nibaze kuko dufite inshingano zo kubaha ibyishimo.”

©2023 WIKI RWANDA. All rights reserved

×

Like us on Facebook

Share via
Copy link