May 17, 2024

Undi mukinnyi wa rayon sports yagize imvune nyuma ya Youseff Rharb

Ikipe ya Rayon Sports yagiye mu gihugu cya Libya idafite Rutahizamu Youseff Rharb ikagira amahirwe uyu mukino ugasubikwa yongeye kuvunikisha rutahizamu ukomeye.

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukkuye imyitozo Nyuma yo kuva mu gihugu cya Libya ariko yakoze rutahizamu Mugadam Abkar Mugadam ntawuhari Kubera ikibazo cy’imvune yagize gikomeye.

Mugadam Abkar Mugadam bivugwa ko imvune afite yayigize ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo ya nyumma yitegura kugaruka hano mu Rwanda ubwo yari muri Libya.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe imvune y’uyu rutahizamu izamara gusa amakuru dufite nuko idakanganye cyane ku buryo atakina umukino uri muri iyo wikendi n’ikipe ya Al Hilal Benghazi.

©2023 WIKI RWANDA. All rights reserved

×

Like us on Facebook

Share via
Copy link