May 17, 2024

Umukinnyi wa filime Killaman yateye imitoma umugorewe we bujuje imyaka icyenda bakundana.

Umukinnyi wa filime @killaman_major yateye imitoma umugorewe we bujuje imyaka icyenda bakundana.
Kuri uyu wa 25 Nzeri 2023, ni bwo Killaman n’umufasha we bujuje imyaka 9 bakunda, mu butumwa uyu mukinnyi wa filime yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yatatse umugorewe, amubwira ko amukunda anamushimira imyaka 9 bamaranye asaba Imana kubaha imyaka myinshi bari kumwe.
Yagize ati “Mutima wanjye uvuze byinshi mu buzima bwanjye, uri ubutunzi bwanjye, sinjya nibona utari mu buzima bwanjye, mama w’abana banjye, mutima wanjye uyu munsi twujuje imyaka 9 dukundana tubanye neza ndabigushimiye mukunzi wanjye warakoze kunkunda warakoze kuza mubuzima bwanjye uri umugisha kuko kuva waza mubuzima bwanjye nateye imbere navuye ku rwego rumwe njya ku rundi mu magambo make uriterambere ryanjye reka nisabire Imana ngo imyaka 9 ishize iyikube inshu 10 dukomeze kwibanira kuko sinkubeshye uringenzi mubuzima bwanjye usobanuye byinshi cyane kuri njye uri Milliyari 500 z’amadorari. Ndagukunda cyane mutima wanjye ❤️.”

©2023 WIKI RWANDA. All rights reserved

×

Like us on Facebook

Share via
Copy link