May 17, 2024

Dore ibintu bishobora gutuma umukobwa yikurura ku musore nta mafaranga arimo

Elcrema ni urubuga rwatangaje ko nubwo abenshi mu bakobwa babanza kwirebera niba umusore afite amafarranga, gusa ngo hari n’ibindi bintu bareba mbere yo gufata umwanzuro wo gukundana nabo. Dore ibintu 7 bitari amafaranga abakobwa bareba ku basore:

1.Imiterere y’umubiri wawe

Imiterere y’umubiri wawe iba ivuze ikintu kinini kuri we. Abakobwa n’abagore benshi bakunda umusore wubatse umubiri. Bityo iyo muhuye yita kureba ibiro byawe n’ingano yawe.

2.Isura

Iki ni igice abakobwa bakunda kwitaho. Iyo abonye ufite mu maso hakurura atangira kukwiyumvamo kabone n’ubwo waba uri muto muto. Iyo abonye ufite mu maso hagaragara nabi kukwiyumvamo biva kure. Mu bintu yita kureba mu maso harimo ubwanwa, amaso, umusatsi, hamwe n’umunwa.

3.Uko ugaragara

Hano umukobwa areba uko wifata, uko ukora umusatsi, imigaragarrire yawe muri rusange. Hano kandi n’imyambarire nayo ayitaho cyane.

4.Icyizere

Ucyivuga ijambo rya mbere riba rihagije guhita icyizele wifitiye kigaragara. Buri mukobwa cyangwa akururwa n’icyizere yakubonyemo. Iyo abonyeko utiyizera biragoye ko yakwemerera urukundo.

5. Ibiganiro

Igihe utagira ibiganiro ngo abyishimire kukwiyumvamo biba biri kure kabone n’ubwo yaba yanyuzwe na bimwe byavuzwe ruguru. Nta mukobwa wifuza gukundana n’umuntu utabasha kuryoshya ikiganiro.

6.Gusetsa

Abakobwa bakunda umuntu ubaganiriza bakishima bagaseka. Igihe ugira ibiganiro ushobora kumusetsa biroroha kwigarurira umutima we.

7.Inseko

Uburyo useka kuri we abona koko niba uri umwizerwa cyangwa uri indyarya. Iyo akubonamo ko wakwizeerwa byoroha kukwiyegurira akagukunda ntacyo yikanga.

Wowe wibwiraga ko umukobwa cyangwa umuogore afata igihe kinini akwigaho siko bimeze ahubwo atangira bwa mbere mugihura.

Ibi rero byafasha umusore ugiye kwinjira cyangwa ugiye gushaka umubano n’uko yakwitwara imbere y’umukobwa yabengutse.

©2023 WIKI RWANDA. All rights reserved

×

Like us on Facebook

Share via
Copy link