May 17, 2024

GOMA : Undi musirikare wa FARDC yiraye mu basivili arabarasa-wikirwanda.com

Ku cyumweru tariki ya 21 Mata i Goma (Kivu ya ruguru) umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarashe mu basivili,ahitana umwe,abandi batanu barakomereka cyane.

Radio OkaApi iravuga ko abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare, yasaga nk’uwanyoye inzoga ubwo yarasaga abahisi n’abagenzi hafi y’inyubako ya Papyrus,hafi y’umuhanda wa Tshukudu, mu karere ka MIikeno,mu gace k’ubucuruzi gakomeye.

Uku kurasa kwatumye umuntu umwe apfa abandi batanu barakomereka.
Nyuma yo kumara magazine ye y’amasasu,urubyiruko rwaho rwahise rumwuzuraho rushaka kwihanira,Polisi irahagoboka.

Sosiyete sivile n’abatuye Goma baramagana byimazeyo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigenda bigaragara muri uyu mujyi.

Aba baratunga urutoki abantu bitwAaje intwaro barimo abambaye imyenda ya gisirikare n’abasivili,ko ari bo bafite uruhare runini mu kwiyongera kw’ibyaha muri uyu mujyi. Aba bantu bakunda kuzerera mu mihanda nta kintu kizima ngo bakora.

 

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuAga, amasasu yumvikanye kenshi mu mujyi wa Goma mu minsi ishize. Mu mpera z’icyumweru gishize, humvikanye urusaku rw’amasasu rukomeye mu gace ka Bujovu na Majengo, bituma abaturage bihisha mu ngo zabo.

©2023 WIKI RWANDA. All rights reserved

×

Like us on Facebook

Share via
Copy link